YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 1

1
Imana irema ijuru n'isi
1Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n'isi. 2Isi nta shusho yari ifite kandi nta cyari kiyiriho: yari imeze nk'inyanja kandi icuze umwijima. Umwuka w'Imana wari ubundikiye amazi.
3Nuko Imana iravuga iti: “Nihabeho umucyo.” Umucyo ubaho. 4Imana ibona ko umucyo ari mwiza, maze iwutandukanya n'umwijima: 5umucyo iwita amanywa, umwijima iwita ijoro. Burira buracya, uba umunsi wa mbere.
6Imana iravuga iti: “Nihabeho igisenge#igisenge: Abaheburayi bibwiraga ko hejuru y'ikirere haba inyanja, igomewe n'ikintu kimeze nk'igisenge. Reba Zab 148.4. cyo gutandukanya amazi ngo amwe abe munsi yacyo, andi abe hejuru yacyo.” 7Biba bityo. Imana irema icyo gisenge, gitandukanya amazi yo munsi yacyo n'ayo hejuru yacyo. 8Igisenge Imana icyita ijuru. Burira buracya, uba umunsi wa kabiri.
9Imana iravuga iti: “Amazi ari munsi y'ijuru niyihindire hamwe kugira ngo ubutaka buboneke.” Biba bityo. 10Ahatari amazi Imana ihita ubutaka, ya mazi iyita inyanja. Imana ibona ari byiza.
11Imana iravuga iti: “Ubutaka nibumeze ibyatsi n'ibimera byera imbuto, nihamere n'ibiti bitari bimwe byera imbuto.” Biba bityo. 12Ubutaka bumeza ibyatsi n'ibimera bitari bimwe byera imbuto, n'ibiti bitari bimwe byera imbuto. Imana ibona ari byiza. 13Burira buracya, uba umunsi wa gatatu.
14Imana iravuga iti: “Nihabeho ibinyarumuri ku gisenge cy'ijuru kugira ngo bitandukanye amanywa n'ijoro, bibe ibimenyetso biranga iminsi n'ibihe n'imyaka, 15byakire ku gisenge cy'ijuru kugira ngo bimurikire isi.” Biba bityo. 16Imana irema ibinyarumuri bibiri binini: izuba ryo kugenga amanywa n'ukwezi ko kugenga ijoro, irema n'inyenyeri. 17Imana ibishyira ku gisenge cy'ijuru kugira ngo bimurikire isi, 18bigenge amanywa n'ijoro kandi bitandukanye umucyo n'umwijima. Imana ibona ari byiza. 19Burira buracya, uba umunsi wa kane.
20Imana iravuga iti: “Udusimba two mu mazi nituyajagatemo, inyoni n'ibisiga biguruke mu kirere.” 21Imana irema ibikōko binini byo mu nyanja n'ibinyabuzima by'amoko yose byinyagambura bikajagata mu mazi, irema n'inyoni n'ibisiga by'amoko yose. Imana ibona ari byiza. 22Byose ibiha umugisha, itegeka ibyo mu mazi iti: “Nimwororoke mugwire mwuzure mu nyanja.” Itegeka n'ibiguruka iti: “Nimugwire ku isi.” 23Burira buracya, uba umunsi wa gatanu.
24Imana iravuga iti: “Inyamaswa z'amoko yose nizibe ku butaka: amatungo n'ibikurura inda hasi n'izindi nyamaswa zose nk'uko amoko yazo ari.” Biba bityo. 25Imana irema inyamaswa z'amoko yose n'amatungo n'ibikurura inda hasi byose. Imana ibona ari byiza.
26Imana iravuga iti: “Tureme abantu basa natwe, bameze nkatwe maze bategeke isi yose: amafi n'inyoni n'ibisiga, n'amatungo n'ibikurura inda hasi.”
27Imana yaremye umuntu usa na yo,
yamuremye asa n'Imana,
umugabo n'umugore ni ko yabaremye.
28Imana ibaha umugisha, irababwira iti: “Nimubyare mugwire, mwuzure isi yose muyitegeke. Mugenge amafi n'inyoni n'ibisiga, n'ibikurura inda hasi! 29Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto n'ibiti byose byera imbuto, bizabatunga. 30Inyamaswa zose n'inyoni n'ibisiga n'ibikurura inda hasi byose, mbese ibihumeka byose, mbihaye ibimera byo kubitunga!” Biba bityo.
31Imana ireba ibyo yari imaze kurema ibona ari byiza cyane. Burira buracya, uba umunsi wa gatandatu.

Currently Selected:

Intangiriro 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy